Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi. Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ingaruka z'uwagiriye abandi nabi no kuba azagerwaho n'ingorane kubera kuziteza abandi.