Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye." Sahih/Authentic. - Muslim
explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo harimo kumwenyurira umuntu no kumwereka uburanga bucyeye igihe muhuye; ni nabyo umuyisilamu akwiye gushishikarira, kubera ko bituma umuvandimwe w'umuyisilamu akwisangaho ndetse no kumutera ibyishimo.

explain-icon

fawaed

  • Ibyiza byo gukundana hagati y'abameramana, no kwimwenyura no gukwiza akanyamuneza igihe hari uwo uhuye nawe mu bemeramana.
  • Uburyo amategeko y'idini atunganye kandi ari rusange, ndetse ko yaje azanye icyo ari cyo cyose gifitiye akamaro abayisilamu ndetse no kubahuriza hamwe.
  • Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye.
  • Gukundisha gutera ibyishimo abayisilamu; kubera ko bigira uruhare mu gukwiza urukundo hagati yabo.
explain-icon

cats

explain-icon

more