Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Genda urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko aragenda ararireba aragaruka, Maze Djibril aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azashaka kuryinjiramo, ndetse akanakora ibituma azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga binabagora nk'ibyo yabategetse gukora no kureka, kandi ugomba kuryinjiramo ari umuntu ugomba kurenga ibyo bintu. Nuko Allah abwira Djibril ati: Genda urebe mu ijuru, nyuma yo kurizengurutsa ibyo abantu badakunda; Nuko aragenda ararireba maze aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzaryinjiramo kubera ko rigoye n'inzira ziganayo zirimo ingorane. Nanone ubwo Allah yari amaze kurema umuriro, yabwiye Djibril ati: Yewe Djibril, genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba Aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzamenya ibihano n'amakuba awuberamo usibye ko azanga kuwujyamo ndetse akanirinda impamvu zose zizatuma awujyamo! Nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira n'ibyo imitima yabo ikunze, arangije abwira Djibril ati: Yewe Djibril, genda uwurebe, Nuko Djibril aragende arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye nkanagira impuhwe z'uko nta n'umwe uzawurokoka kubera ibiwukikije umuntu akunda kandi ararikira.