Mu mico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntihari harimo kurangwa n'imvugo mbi, cyangwa se ibikorwa bibi, nta n'ubwo yajyaga ibigambirira, kubera ko yarangwaga n'imico myiza kandi ihambaye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yajyaga ivuga iti: Umwiza kwa Allah kubarusha ni ubarusha imico myiza; ukora ibikorwa byiza, acya mu buranga ntazingire abantu umunya, yirinda icyabangamira abantu ndetse akabihanganira, ndetse akabana n'abantu mu byiza.