Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugaragu wemera Allah akemera n'umunsi w'imperuka, azagarurwaho agahemberwa ibikorwa bye, iramushishikariza gukora ibi bikorwa bikurikira: Icya mbere: Kurangwa n'imvugo nziza; avuga ubutagatifu bwa Allah (Subhanallah) anavuga ijambo La ilaha Ila llah nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, agategeka ibyiza ndetse akanabuza ibibi, agaharanira kunga abantu bashyamiranye, ibyo atabikora agahitamo guceceka, akirinda kubangamira abantu akoresheje ururimi rwe. Icya kabiri: Kubanira neza umuturanyi, umugirira neza wirinda kumubangamira. Icya gatatu: Kwakira neza umushyitsi uje agusura, umubwira amagambo meza, ukamuzimanira n'ibindi bikorwa byiza wamukorera.