Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku ndyarya n'ubunebwe zigira butuma zititabira iswalat y'imbaga by'umwihariko iya nijoro (Al Isha) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri), kandi ko iyo ziba zizi ibihembo n'ingororano byo kuza kuzisali hamwe n'abandi bayisilamu, zari kujya ziza kuzisali kabone n'iyo zaba zikambakamba nk'abana bato! . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigeze no kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali, igahitamo ubayoborera iswalat, hanyuma yo n'abandi bagabo bakitwaza inkwi bakajya gutwikira mu mazu abagabo bataza gusali hamwe n'abandi kubera icyo cyaha bakoze, ariko ntabwo ari ko yabigenje kubera ko ayo mazu arimo abagore n'abana bato b'inzirakarengane ndetse n'abandi bafite impamvu zemewe, bo nta cyaha baba bazira.